
Abanyeshuri 80% bari mu bishyuriwe na BK Foundation bari baracikirije amashuri, bavuze ko bagaragaje ko nyuma y’amasomo babonye imirimo. Ibi babivuze ubwo icyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri bishyuriwe na BK Foundation binyuze mu mushinga wa Igire, bahabwaga impamyabushobozi nyuma yo kwiga imyuga n’ubumenyingiro.
Iki cyiciro gikubiyemo abanyeshuri 40 barimo abo mu karere ka Kicukiro 21 ndetse n’abo mu Karere ka Rwamagana 19.
Aba banyeshuri bishyuriwe ku bufatanye n’umuryango FXB Rwanda usanzwe ufasha abana batifashije, ukabishyurira amashuri aho kugeza ubu ufasha abana barenga 500.
Binyuze mu mushinga Igire, BK Foundation ifasha abana batishoboye kujya mu mashuri, ikabishyurira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro by’igihe gito, nyuma bagahabwa amahirwe yo kujya ku isoko ry’umurimo bafite icyo bajyanye.
Umukozi muri BK Foundation, Uwayo Noël, yavuze ko imyuga ari amasomo yigwa igihe gito ariko akagira umumaro cyane.
Ati “Batanze n’ubuhamya ko 80% batangiye kubona akazi kuko abize imyuga ariko bigenda. Iyo wize imyuga kubona no guhanga akazi biroroha, kandi biri no muri gahunda za leta ko nibura 60% by’urubyiruko bazajya baba bazi imyuga.”
Akomeza asaba aba banyeshuri ko babyaza umusaruro ibyo bize yaba kujya mu makoperative n’ibindi, bakibuka kwizigamira kuko amafaranga yo mu myuga “agira umumaro ari uko nyirayo ashoboye kuyacunga neza.”
Umuyobozi wungirije wa FXB Rwanda, Nadine Mujawamariya, yavuze ko nk’umuryango usanzwe ufasha abana batishoboye, ubu bufatanye na BK ari ingirakamaro cyane kuko biri mu ntego zabo zo gukemura ibibazo biri mu miryango.
Ati “Hari abo tujya duha ibikoresho ugasanga barabigurishije ngo bakemure ibibazo, cyangwa ngo agiye gushaka akeneye ibishyingiranwa. Mujye mutekereza kabiri, icyo gikoresho ugiye kugurisha ni cyo kiba kikugize uwo uri we uyu munsi, kandi si bose bagize amahirwe nk’ayawe.”
Mukanyirabajyinama Jacqueline ufite umwana urangije muri iki cyiciro, yavuze ko umwana we yabuze ubushobozi bwo gukomeza kwiga, ariko ashimira abatumye yiga umwuga uzamugirira akamaro.
Ati “Bakimbwira ko umwana wanjye bamufashe agiye kwishyurirwa ishuri narishimye cyane, rwose Imana izabampere umugisha.”
Teta Gatari Honorine wacikirije amashuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yavuze ko ubwo yahagarikaga ishuri yumvaga ubuzima burangiye, gusa kuri ubu icyizere cyagarutse kuko afite icyo yajyana ku isoko ry’umurimo.
Muri uyu mushinga wa Igire, BK Foundation yishyuriye abanyeshuri 200 bagiye bari mu turere dutandukanye. Ku bufatanye n’imiryango itandukanye isanzwe yita ku bana bacikirije amashuri, bagahabwa amahirwe yo kwiga n’ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.